Ireme Invest is a groundbreaking investment facility that works with Rwanda’s private sector to support green business growth and boost the country’s response to climate change.

Gallery

Contact

+250 788 389 435

Career Centre Building,
5th Floor, KG 541 St, Kigali

info@iremeinvest.rw

Ikigega Ireme Invest kigiye kwagura ubushobozi bw’ibigo by’abikorera mu Rwanda kurengera ibidukikije ku nkunga ya miliyari 2.7 Frw

Ikigega cy’ Ibidukikije cy’u Rwanda (Rwanda Green Fund) kinejejwe no gutangaza icyiciro cya mbere cy’ishoramari muri gahunda ya Ireme Invest. Icyiciro cya mbere kizashora imari mu bigo 16 hagamijwe guteza imbere imijyi irambye kandi irengera ibidukikije, hazamurwa ubwikorezi burengera ibidukikije ndetse no guteza imbere ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Ibi bizatuma kandi igihugu kigera ku ntego zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kugera ku iterambere rirambye.

Binyuze muri gahunda y’Ikigega Ireme Invest yo gutegura imishinga irengera ibidukikije, hagiye gushorwa amafaranga angana na miliyari ebyiri na miliyoni magana arindwi (2,700,000,000 Frw) mu bigo by’ubucuruzi bito, ibiciriritse, ndetse n’ibyagutse bibungabunga ibidukikije mu Rwanda. 

Ishoramari ryakozwe binyuze muri gahunda y’ubukungu bwisubira ryatanze inkunga ingana na miliyoni magana atatu na mirongo itanu (350,000,000 Frw) atangwa nyuma y’amezi ane yo gutegura no guhugura abatanze imishinga. Ibi bikorwa by’ishoramari byashobotse ku nkunga y’ikigo cy’u Budage gishinzwe ubufatanye mpuzamahanga (GIZ) mu Rwanda binyuze mu mushinga wo kurengera ibidukikije n’ubukungu bwisubira (WCE). 

Mu bigo birindwi byatoranyijwe, hari ibyibanda ku bice bitandukanye by’ubukungu bwisubira, harimo igabanya ry’imyanda y’ibiribwa, ikoreshwa neza ry’imyanda ikomoka ku binyabuzima no kunagura bateri zitagikoreshwa. Muri ibi bigo bizahabwa inkunga harimo:

  • 1000 Hills Products Ltd
  • Aflimba Ltd
  • Kimonyi Women Development Group Ltd
  • Laminar Technologies
  • Oak Investments Ltd
  • SLS Energy 
  • Toddle Care Ltd

Inkunga itangwa binyuze muri gahunda ya Ireme Invest izafasha mu guhanga imirimo, gutanga umusanzu mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere no gushyigikira amatsinda ayobowe n’abagore gutera imbere.

 Inkunga y’uburyo bwishyurwa n’ubutishyurwa ku bigo by’ubucuruzi bigitangira, ibito, ibiciriritse ndetse n’ibyagutse ingana na miliyari ebyiri na milioni magana atatu na mirongo itanu (2,350,000,000 Frw) ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cya Danemark Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (DANIDA) n’ibiro by’Ubwongereza bishinzwe ububanyi n’amahanga n’iterambere (FCDO). Iyi nkunga yahawe ibigo by’ubucuruzi icyenda bitanga ibisubizo mu nzego eshatu z’ishoramari za gahunda ya Ireme Invest birimo:

Ubwikorezi burengera ibidukikije

  • BasiGo Rwanda Ltd
  • Kabisa Electric Ltd
  • Izi Electric Limited
  • Vuba Vuba Africa Ltd
  • OX Rwanda

Imiturire irengera ibidukikije kandi irambye

  • Akagera Aviation
  • UCR Holding Company Limited
  • Water Access Rwanda

Ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe 

  • Avocado Oil Industries Limited

Ibigo by’ubucuruzi cumi na bitandatu byatoranyijwe guhabwa inkunga byakorewe isuzuma ryimbitse kandi rikorwa neza, kandi byiteguye kwagura ibikorwa byabyo kugira ngo birusheho gutanga umusanzu mu iterambere ry’ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda. Icyiciro gikurikira cy’ishoramari binyuze muri gahunda yo gutegura imishinga ya Ireme Invest kizatangazwa mu gice cya kabiri cy’umwaka, gitanga icyizere cy’iterambere rikomeye kurushaho.

Author

admin