Ireme Invest is a groundbreaking investment facility that works with Rwanda’s private sector to support green business growth and boost the country’s response to climate change.

Gallery

Contact

+250 788 389 435

Career Centre Building,
5th Floor, KG 541 St, Kigali

info@iremeinvest.rw

Ireme Invest iri kwakira ubusabe bw’inkunga binyuze mu Kigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije

  • Ireme Invest izatanga inkunga zishyurwa n’izitishyurwa n’imari muby’imigabane ku mishinga yujuje ibisabwa binyuze mu ishami ry’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije ritegura imishinga.
  • Inzego zizibandwaho ni ingufu zitangiza ikirere, ubwikorezi butangiza ikirere, imijyi n’imiturire birambye, ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ndetse n’urwego rw’ubukungu bwisubira n’imicungire y’imyanda.
  • Gusaba inkunga birarangira kuwa Gatanu, tariki 15 Werurwe 2024 saa kumi n’ imwe z’ umugoroba (17:00).

Imishinga yujuje ibisabwa ishobora kubona inkunga ingana na miliyoni 125 RWF, inkunga zishobora kwishyurwa zigera kuri miliyoni 300 RWF, n’imari mu migabane igera kuri miliyoni 300 RWF binyuze mu kigega ‘Ireme Invest’.

Ireme Invest iri kwakira ubusabe bw’imishinga itanga ibisubizo bigaragaza ubushobozi bwo kwaguka no kuzamuka mu bukungu, ndetse no kugira ingaruka nziza ku bukungu n’ibidukikije. Aya mahirwe arafunguye kuri ba rwiyemezamirimo ndetse n’abafite ubucuruzi mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Ba rwiyemezamirimo ndetse n’abakora ubucuruzi barakangurirwa gusura urubuga www.iremeinvest.rw/apply/ bakamenya byinshi kurushaho bakanatanga ubusabe bwabo. Hazabaho kandi amahirwe yo kubaza ibisubizo ku bashaka gusaba inkunga mu gihe kwakira ubusabe bifunguye. Abasaba bashobora kandi kwandikira application@greenfund.rw mu gihe bakeneye ibindi bisobanuro.

Ibijyanye n’ikigega Ireme Invest

Ireme Invest ni ikigega cy’ishoramari gitera inkunga abikorera mu Rwanda, kikabafasha kubona imari yo kwagura imishinga ijyanye no kubungabunga ibidukikije bakagira uruhare mu gufasha u Rwanda guhangana n’imihandagurikire y’ibihe. Ireme Invest itanga serivisi zitandukanye mu bijyanye n’ishoramari:

  • Ishami Ritegura Imishinga ritanga inkunga zishyurwa n’izitishyurwa, ndetse n’imari mu by’imigabane binyuze mu Kigega cy’Ibidukikije cy’uRwanda (Rwanda Green Fund).
  • Ishami Ritanga Inguzanyo ritanga inguzanyo ku nyungu n’ingwate byoroheje binyuze muri Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD).

Author

admin

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *