Ireme Invest is a groundbreaking investment facility that works with Rwanda’s private sector to support green business growth and boost the country’s response to climate change.

Gallery

Contact

+250 788 389 435

Career Centre Building,
5th Floor, KG 541 St, Kigali

info@iremeinvest.rw

Ireme Invest igiye gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bakora ibijyanye n’imicungire y’imyanda no kubaka ubukungu bwisubira mu Rwanda

  • Ireme Invest ni gahunda yashyizweho n’I​​kigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (Rwanda Green Fund) na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) ikorana n’urwego rw’abikorera igashyigikira ubucuruzi burengera ibidukikije ariko banatanga umusanzu mu kugera  ku ntego u Rwanda rwihaye zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
  • Ku nshuro ya mbere Ireme Invest itanga amahirwe yo gutera inkunga, izibanda kuri ba rwiyemezamirimo bakora ibijyanye no guteza imbere ubukungu bwisubira n’imicungire y’imyanda – Rumwe mu nzego zizibandwaho z’iyi gahunda 
  • Gusaba kwitabira iyi gahunda nguhabwe inkunga bizarangira Kuwa Mbere, tariki ya 23 Ukwakira 2023 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00).

Ku nshuro ya mbere Ireme Invest itera inkunga abikorera mu Rwanda, ba rwiyemezamirimo 30 bakora ibijyanye no guteza imbere ubukungu bwisubira n’imicungire y’imyanda bazatoranywa binyuze mu ishami ritegura imishinga ry’iyi gahunda riyoborwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (Rwanda Green Fund). Abazitabira neza kurusha abandi bazahugurwa banahabwe inama n’inzobere n’abatoza mu by’ubucuruzi. Ku ikubitiro, gahunda izamara amezi ane izaba igamije kunoza neza udushya mu bucuruzi cyangwa imitangire ya serivisi, ikanabategura igeragezwa ku isoko, no gukusanya ishoramari.

Ba rwiyemezamirimo 10 nibo bazatsindira inkunga igera kuri miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda hashingiye k’uko bitwaye mu cyiciro cya mbere cy’iyi gahunda. Abo bazaba batsindiye inkunga bazagira amahirwe yo kumurika imishinga yabo ku bandi bashoramari kugirango ibikorwa byabo byaguke kurushaho.

Iyi gahunda izashyigikira abikorera kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa za gahunda zisanzweho za leta zirimo iyo gutanga umurongo no guteza ubukungu bwisubira (Rwanda’s Circular Economy Action Plan and Roadmap), gahunda y’igihugu yagutse yo gucunga imyanda (National Integrated Solid Waste Management Strategy), ndetse na gahunda y’igihugu yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (NDC Climate Action Plan) n’iyo yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (Green Growth and Climate Resilience Strategy).

Ba rwiyemezamirimo n’abakora ubucuruzi babyifuza barashishikarizwa gusura urubuga www.iremeinvest.rw/apply/circular-economy bakamenya byinshi kurushaho bakanatanga ubusabe bwabo. Abasaba bashobora kwandikira application@greenfund.rw mu gihe bakeneye ibindi bisobanuro.

Gutanga ubusabe muri gahunda ya Ireme Invest yahariwe urwego rw’ubukungu bwisubira bizarangira Kuwa Mbere, tariki ya 23 Ukwakira 2023 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17:00).

Iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (Rwanda Green Fund) ku nkunga y’ikigo cya leta y’Ubudage gishinzwe itarembere (GIZ) binyuze mu rwego rw’ubufatanye bw’u Rwanda n’Ubudage muby’ Imihindagurkire y’Ibihe n’Iterambere ku bufatanye na Impact Hub Kigali.

Author

admin

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *